Kuva mu mpera z’umwaka wa 2023, Sendika y’abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji
n’ubukorikori STECOMA yasinye amasezerano y’umushinga uterwamo inkunga n’ikigo
cy’ababiligi ENABEL, umushinga uzamara imyaka ibiri uzafasha STECOMA byiciro
binyuranye by’ingenzi bijyanye n’igenamigambi (strategic plan) ryayo nk’uko inyandiko
y’uwo mushinga n’amasezerano y’ubufatanye bibigaragaza.
Uyu mushinga uzagira uruhare mu bikorwa by’ubukangurambaga bigamije
kongera umubare w’abanyamuryango ba sendika
Ibi bizakorwa binyuze mu bikorwa binyuranye birimo ubukangurambaga busanzwe mu
Turere uwo mushinga uzakoreramo, imishyikirano n’abakoresha izwi mu rurimi
rw’icyongereza nka Collective Bargaining Agreement (CBA), gukoresha
itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, inama na za Komite za sendika ku rwego
rw’Uturere no ku rwego rw’igihugu n’amahugurwa anyuranye ajyanye agamije kongera
imyumvire n’ubushobozi bw’abakozi bakora mu bwibatsi, ububaji n’ukokorikori mu
gihugu hose aho STECOMA ikorera.
Ibi bizatuma umubare w’abanyamuryango ba STECOMA umaze kugera ku barenga
73,000 mu gihugu wiyongera ari nako abakozi bo mu byiciro twavuze haruguru.
Abanyamuryango ba STECOMA bahari n’abazakorwa bazarushaho kumenya no
kubona uburenganzira bwabo ku murimo ndetse n’imutekano aho bakorera
Kuri iki cyiciro, ibikorwa by’uyu mushinga STECOMA ihuriyeho na ENABEL uteganya
ibijyanye no kongerera abagize za Komite za STECOMA ubimenyi mu bintu bitatu
by’ingenzi bikurikira:
Ibiranga umukozi winjiye muri sendika, uburyo yabikorera ubukangurambaga
n’ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe mu bwuzuzanye
n’inzego z’ubuyobozi n’izifata ibyemezo;
Kumenya amategeko, amabwiriza n’amasezerano mpuzamahanga agenga
umurimo, ayemejwe n’akorerwa ubuvugizi ngo yemezwe;
Ibijyanye n’isuku n’umutekano ku muhanda.
Imirimo mishya y’abakozi bo muri bwubatsi, ubu mu bubaji n’abo mu bukorikori
izahangwa harimo no kubungabunga ibijyanye n’umutekano n’isuku ku kazi ku
mwihariko w’umukozi w’igitsina gore.
Umushinga STECOMA iterwamo inkunga na ENABEL mu gihe cy’imyaka ibiri uteganya
ibikorwa bitatu kugira ngo ibivugwa haruhuru bizagerweho.
Ubwa mbere hazabaho amahugurwa ku bayobozi ba STECOMA ku bijyanye n’ihame
ryuburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore;
Na none, hazabaho ibikorwa by’ubukangurambaga rusange mu banyamuryango ba
STECOMA n’abandi bakozi bo mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori ku bijyanye
n’uburinganire n’ubwuzuzanye;
Hazabaho noneho umwuhariko mu mishyikirano twavuze haruguru ya ‘Collective
bargaining agreement-CBA” ibiganiro n’abakoresha bijyanye no kubahiriza ihame
ry’uburinganire ku murimo n’uburyo umukozi w’igitsina gore yategurirwa ibyo akeneye
mu bijyanye n’isuko n’umutekano bishingiye ku mwihariko w’uko ari umukozi
w’umugore.
Ibikorwa by’umushinga bizatuma inzego za Leta n’iz’Abikorera zitabira gukorana
neza n’abahagarariye abakozi mu rwego rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo
ku kazi.
Umushinga uteganya ibikorwa bibiri by’ingenzi kugira ngo ibivugwa haruguru
bizagerweho, ibi bikorwa bikaba ari ibi bikurikira:
Igikorwa cya mbere cy’umushinga kijyanye n’inama ngarukamwaka tazajya dutegura
iduhuza n’abahagariye inzego za Leta barimo abagenzuzi b’umurimo, n’abahagarariye
urwego rw’abikorera, inama ya mbere ikaba iteganijyijwe mu mpera z’ukwezi kwa
Kamena 2023;
Ikindi gikorwa n’ikijyanye no kugeza ku bakozi no ku bandi bose barebwa n’umurimo
w’aba duhagarariye inyandiko zijyanye n’amategeko, amateka, amabwiriza
n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’umukozi duhagarariye nka
sendika, kugira ngo buri wese abimenye ibigire ibye.
Hazakorwa ubuvugizi bwongera amahirwe y’urubyiruo n’abagore mu mirimo ihari
y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori n’ubukorikori
Binyuze mu nama z’ubukangurambaga rusange, iyamamaza mu buryo bunyuranye
n’ingamba z’ubuvugizi mu bakoresha basanganywe cyangwa bazagirana amasezerano
y’imikoranire na STECOMA
Abakozi bo mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori batabifitiye impamyashobozi
bazabihererwa impamyabumenyi n’amahirwe mashya ku kazi.
Iki ni igikorwa STECOMA isangannzwe ikorana n’abafatanyabikorwa banyuranye
cyahawe inyito yo mu cyongereza “Recognition of Prior Learning-RPL” gikorwa ku
bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) hifashishijwe
abasuzumabumenyi (Ascessors) babitojwe n’abandi babafasha mu bukangurambaga
n’ubuvugizi bw’aho abagenerwabikorwa bazakorera.
Inyandiko y’umushinga STECOMA izaterwamo inkunga na ENABEL uzafasha
amanyamuryango ba STECOMA bangana na 2,500 muri iki gikorwa cya RPL; amaze
ya mbere atandatu y’umushinga azarangirana na Kamena 2023 akazadufasha gutanga
impamyabunyi ku banyamuryango 1,000 igikorwa kikazakomeza mu mezi akurikira
gisozwa n’umuhango zo kuzatanga izo mpamyabumenyi (graduation ceremony).